Inka :

Inka ni rimwe mu matungo yororwa n’abantu.
Igira umubyimba munini, ikagira amaguru n’amaboko abiri; ikandagiza ibinono kandi buri kinono kikagira imbari ebyiri.
Igira umurizo muremure uriho ubwoya bita ubusenzi.
Inka zigira amabaramenshi: hariho ibihogo, umukara, igitare, urwirungu, umusengo, ubugondo, isine, ikijuju, ikibamba n’ayandi menshi akomoka kuri ayo.

Korora inka nyinshi biraruhije muri iki gihe.
Ibyiza ni ukorora nkeya ariko zikororwa neza maze zigashisha, zikagira umukamo utubutse, zabagwa zikagira n’inyama nyinshi.
Ahanini inka zitungwa no kurisha zikarenzaho amazi.
Amazi anyura inka ni ay’imigezi myiza, n’ay’amariba meza, cyangwa se arimo umunyu.

Inka zifite urwuri rwiza n’amazi meza, usanga zimeze neza, zibyibushye, zishimishije nyirazo n’undi wese uzibonye. Nyirazo yakubitiraho no kuzigaburira neza, zikarushaho kuba nziza no kumugirira akamaro.

Inka zikunda kurwara uburondwe, ari two dusimba tuzinyunyuza amaraso; bakagomba kuzishitura kenshi.

Kera gushitura inka byari biruhije, ndetse n’uwabaga atunze nkeya byaramugoraga. Kuri ubu habonetseuburyo bwiza bwo kuzikiza uburondwe; ubwo buryo si ubundi, ni umuti bashyira mu byuzi byazo, maze inka yakogamo, igakuka uburondwe bwayishizeho.

Kuri iki gihe uruhu rw’inka rukorwamo inkweto, imikandara, amasakoshi…
Amahembe yayo yashyingurwamo inzuzi, inago, imirya, amafaranga n’ibindi.
Yakorwagamo n’imangu zo gukoma impuzu, bamwe baranayavomeshaga.
Kuri ubu bayabazamo imiheha y’inkono y’itabi. Amase y’inka ahoma ibidasesa, imitiba, ibigega, amazu,n’insika, ndetse n’imbuga zo kwanikaho imyaka.

Ifumbire ikomoka ku nka ikoreshwa cyane mu murima.
Ubusenzi bw’imirizo y’inka babuzingishaga ibitare byo kwambara. Naho umurizo barawukata, bakawutegura mu mazu.

Imitsi y’icyaziha ivamo imirya y’ingoma n’injishi z’imiheto.
Iryo tungo rero rikwiye gufatwa neza kuko rifitiye abantu akamaro kanini.
Ni ngobwa rero kujyana inka kenshi muri ibyo byuzi.
Ikindi kandi ni uko inka zigomba gufatwa neza, zikaryama heza, zikagirirwa isuku.

Inka igirira abantu akamaro ku buryo bwinshi.
Nta kintu kiyikomokaho kidafite akamaro.
Amata yayo barayanywa bakanayakuramo amavuta yo kurunga no kwisiga.
Inyama zayo barazirya, uruhu rwayo bakarugura amafaranga.
Kera ndetse baranarwambaraga.
Igikoba cy’umurizo wayo gishyirwa ku kirindi cy’umuhoro, ni cyo kikirinda gusaduka.